Rihanna yasabye imbabazi avuga ko yababaje “abavandimwe b’abasilamu” kubera gukoresha indirimbo itavugwaho rumwe mu gikorwa kitwa Savage X cyo kumurika imideri ye imyenda y’imbere
Abantu batari bake bamunenze abandi baramutuka ku mbuga nkoranyambaga kubera gukoresha indirimbo yitwa Doom ya Coucou Chloe, irimo amagambo ya kisilamu azwi nka Hadith.
Rihanna yavuze ko gukoresha iyo ndirimbo byari “amakosa” kandi “mu by’ukuri, amakosa yo kutita ku bintu”.Hadith ni urwunge rw’amagambo bivugwa ko yavuzwe n’Intumwa Muhammad.
gitabo gitagatifu cya Isilamu, Korowani, kivuga ko amagambo ya Hadith ari amwe mu matagatifu cyane mu yandi yose ya Isilamu.Umwe mu mirongo iyagize w’Icyarabu wakoreshejwe muri iriya ndirimbo uvuga ku munsi w’imperuka.
Coucou Chloe wahimbye iyo ndirimbo yasabye imbabazi avuga ko atari azi ko indirimbo ye irimo imirongo ya Isilamu.
Ibikoresho by’ubwiza n’imyambaro ikorwa n’uruganda Fenty rwa Rihanna byakunzwe gushimwa ko byita ku runyurane rw’amoko y’abatuye isi. Ariko bamwe mu basilamu bakundaga ibyo akora, bibajije impamvu yakoresheje iriya ndirimbo mu kumurika utwambaro tw’imbere mu kiganiro cyaciye kuri za televiziyo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Mu 2013, yategetswe kuva ku musigiti wa Abu Dhabi ubwo yari amaze kuhifotoreza “amafoto ateye isoni”.
Mu kwezi kwa munani, Kanye West yanenzwe kwita inkweto agurisha za Yeezy Boost amazina y’abamalayika bo muri Isilamu – Israfil na Asriel.


post