uwahoze akinira ikipe y'igihugu ya cote d'ivoire witwa Kader Keita aganira n'ikinyamakuru Ivoire sports yagitangarije ko kuba ikipe ye y'igihugu ititwara neza mu ruhando mpuzamahanga biterwa no kuba hari Ruswa ivuza ubuhuha mu kugena abakinnyi bajya mu ikipe y'igihugu yagize ati
" ubwo twatozwaga na FRANCOIS ZAHOUI 2012 abenshi bibajije impamvu tutatwaye igikombe cyo kurwego mpuzamahanga, mu byukuri twari turi ibice bibiri mu ikipe y'igihugu , harimo ibikomerezwa bitakorwagaho , ariko hakaba n'abandi kugirango tucyinjiremo byasabaga ruswa ngo dukine , wemeraga kuzayatanga igihe igihugu cyabaga kiduhaye uduhimbazamusyi , uwabyangaga byamuviragamo kutagaruka mu ikipe y'igihugu , ubu rero ntawashidikanya ko byavuyemo kuko ntampamvu yumvikana ituma ikipe ya cote d'ivoire ititwara neza"
Abdul Kader keita yavutse mu w' 1981 kuva mu w'2000 kugeza mu w'2012 yahamagawe mu ikipe y'igihugu inshuro 72 ndetse ayitsindira ibitego 11
Ntawe uzi neza ko ibyo uyu mukinnyi yatangaje biba mu makipe yose yo Muri Afurika ariko kandi hakagombye ubugenzi bwimbitse ku itoranwa ku bakinnyi bahagararira ibihugu byabo mu rwego rwo kubihesha ishema.


post