Derek owusu Boeteng Ni umukinnyi w'umunyegana wakininye igihe kirekire ikipe y'igihugu cye , ni umwe mu batinyutse avuga ukuri ku marozi akoreshwa mu ikipe y'igihugu cye yagize ati " ntawe ushobora kumva uburyo mu ikipe y'igihugu ya Ghana abenshi muri bo bakoresha amarozi ariko nyuma yo kwakira akiza nkava mubyo nabagamo niyemeje kuba umuhamya kubibera mu ikipe y'igihugu yacu bityo bibere icyigisho abayijyamo ubu".<br><br>
yagize ati "M u ikipe y'igihugu yacu (Ghana) ukuba idatanga umusaruro si uko turi abaswa ahubwo uburyo dutegura insinzi biratandukanye kuko hari abo ushobora kutinjira mu byumba bararamo kubwumunuko wibyo baba bashize mu byumba byabo urugero " nyuma yigikombe cya Afurika (AFCON) 2013 amagambo menshi mabi yatuvuzweho kubera ko tutageze ku ntego yacu gusa mbere yo gukinira umwanya wa gatatu na Malie nasabwe na bagenzi banjye gukoresha amarozi (blackmagic ) ngo tubone insinzi ndabyanga ,nari mfite bibiriya yanjye mu cyumba mbona ntabivanga na juju twakoreshaga, akenshi twanateraga mu myenda no mu byumba twabagamo, mbere yo gukina twakoze inama n'umutoza ngo buri wese agire igitekerezo atanga ku mukino twari tugiye gukina , naracecetse gusa njye nari mfitanye ikibazo na capteni wacu ASSAMOAH GYAN kuko ntajyaga nawe imbizi kubijyanye n'amarozi , mu gihe nasabwaga icyo navuga nabwiye umutoza wanjye ko ntacyo nakongera kubyo bagenzi banjye bavuze ariko ansaba ko nanjye ngira icyo mvuga .
Gyan mu ijambo rye yavuze ko amahirwe twagize yo gukinira ikipe y'igihugu tutagomba kuyapfusha ubusa , bityo buri wese mu bakinnyi agomba gukora ibishoboka byose ngo ikipe yacu itsinde yongerahoko ntawe ugomba kwitandukanya n'abandi yagize ati" niba ikipe yemeranije ko tugomba kurya amacunga ngo dutsinde tugomba kubikora , niba nanone twemeranijeko twoga amazi aturutse iwacu tugomba kubikora twese nta numwe ugomba gukora ibitandukanye nibyabagenzi be " Derek boeteng yakomeje avuga ko aya magambo Gyan yavuze yasaga nuyamubwira kuko we , yaramaze igihe kirekire mu makimbirane n'umuyobozi we kubera gusenga no gukoresha bibiriya cyane byatumye asa nkigicibwa muri bagenzi be .
yasoje agira ati amarozi (Juju) ntacyo yadufashije gusa njye nahitagamo gukoresha bibiliya ndetse nakundaga gusoma muri zaburi 23 , ndetse ngasenga kenshi kugirango Imana imfashe mubyo ndimo.
Derek owusu boeteng yavukiye muri ghana mu w'1983 ni umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati , hagati y'umwaka wa 2001 na 2013 yagaragaye inshuro 47 mu ikipe y'igihugu cye black stars


post