
Abakorera ibigo by’urubyiruko biri mu mirenge ya Rubengera na Gishyita yo mu karere ka KARONGI bavuga ko urubyiruko rutitabira gahunda zarugenewe zirimo kwigishwa mudasobwa , guhabwa amakuru y’akazi no guhugurwa muri gahunda za Reta bituma ibyo bigo bikora nabi. Minisiteri y’urubyiruko ivuga ko igiye gukorana n’inama z’igihugu z’urubyiruko hagamijwe gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda zabagenewe zitangirwa kuri ibyo bigo
Mu Mirenge ya Gishyita na Rubengera ni hamwe mu karere ka Karongi hagaragara ibigo byari byaragenewe urubyiruko ngo ruhakure ubumenyi n’amakuru yabafasha kubona akazi, kuri icyo mu murenge wa Gishyita cyiswe inzu mpahabwenge ntigikora iyo uzengurutse icyobako cyakoreragamo usanga yaratangiye kumeraho ibyatsi nk’ikimenyetso cyo iyo nzu itagikoreshwa .
Tuyiringire Francoise urubyiruko rukorera hafi y’iki kigo avuga ko cyabuze abakigana kigafunga umukozi wakoreragamo witwa Murenzi akajya mu kandi kazi yagize ati “ Hakoraga umugabo witwa Murenzi, niwe watangaga service ariko yabuze abo yakira ikigo kirahagaraga ajya mu zindi business gusa ikintu Gikora ni icyumba cyayo cy’inama gikodeshwa mu gihe hari ucyifuje “
Nubwo icyo mu murenge wa GISHYITA cyafunze imiryango icyo mu murenge wa RUBENGERA cyo kirakora. ubwo twagisuraga twamaze amasaha ane kitarakira umuntu numwe umuyobozi wacyo avuga ko urubyiruko rutacyitabira gahunda iki kigo gitanga gusa ntibaramenya impamvu rutakiza
Ricahrd Tito USENGIMANA yagize ati “Iki cyumba kikiza twakiraga umubare munini w’urubyiruko ariko ubu ntibacyitabira nkuko byatangiye nkeka ko biterwa nuko abenshi basigaye bakoresha smart phones bakabona kuza hano ntacyo bari buhakure gusa hari igihe tubona abaza ariko si benshi”

Usengimana Tito umuyobozi w’ikigo cya Rubengera
Nubwo bimeze bityo rumwe mu rubyiruko ruturiye iki kigo ruvuga ko rutitabira serivisi zihatangirwa kuko rutabona umwanya wo kujyayo. Murwanashyaka Edmond avuga ko yarangije amashuri yisumbuye 2018 gusa ngo we atakwirirwa ajya kuri icyo kigo kuko ntacyo yavanayo yagize ati “kiriya kigo ni icy’urubyiruko ariko nk’umuntu warangije amashuri 2018 sinakwirirwayo ngo ndi gushaka akazi , icyo nkora ni ugushakishiriza ahandi gusa kuba ntajyayo si uko nyobewe ko kihaba “

Gahunda y’icyumweru igaragaza ko bakora kuva sa 7:00-20:00 ariko babuze ababagana
Minisiteri y’urubyiruko ivuga ko ifite gahunda yo gukorana n’akarere mu bukangurambaga bwo gukangurira urubyiruko kuyoboka ibi bigo kuko ngo hari gahunda nyinshi zihatangirwa zigamije gutanga akazi no kwihangira imirimo HABIMANA Jean Piere ushinzwe ihangwa ry’imirimo muri minisiteri y’urubyiruko yagize ati “ kutitabira biterwa n’impamvu nyinshi gusa nkuko nabibabwiye dukorana n’akarere mu bukangurambaga bwo kubwira urubyiruko serivisi zitangirwa kuri ibi bigo , ubundi buryo dukoresha tubinyuza mu nama zigihugu z’urubyiruko gusa kwigisha ni uguhozaho “
Ku bigo by’urubyiruko hatangirwa zimwe muri serivise zifasha urubyiruko kongera ubumenyi kuri Mudasobwa , murandasi (internet ) y’ubuntu n’amahugurwa ku guhanga imirimo no kuyinoza. Urubyiruko ruramutse rwitabiriye izi serivisi rw’agabanya umubare warwo ukibarirwa mu batagira akazi.
Eric TWAHIRWA