Kuki  nta cyizere bafitiye Miliyaridi 59 Reta yashoye mu guteza imbere imikino.

Kuki nta cyizere bafitiye Miliyaridi 59 Reta yashoye mu guteza imbere imikino.

Muri Politike y’iterambere rya Siporo mu myaka 5 yateguwe na Minisiteri ya siporo mu Rwanda iragaragaza ko Iyo Minisiteri  n’abafatanyabikorwa bayo bazakoresha arenga miliyaridi 59 Mu guteza imbere imikino, nubwo bimeze bityo, bamwe mu bagenerwabikorwa biyi Ministeri baravuga ko Ibyinshi mu byahizwe bigoranye kugerwaho babishingira kukuba ngo hashize igihe kirekire hamurikwa ibikorwa nkibyo   ariko ntibabone umusaruro wabyo.

Ni kenshi Minisiteri ya siporo mu Rwanda  yagiye inengwa kuba ntacyo ifasha abakinnyi bakiri bato mu mikino itandukanye , gusa ikagaragara mu gihe cyo kubabyaza umusaruro bakuze  ndetse bagasabwa no kubona insinzi batarateguwe kare ,iyi ni ingingo isa nkaho iyo minisiteri yitayeho kuko muri iyi gahunda y’imyaka itanu bateganije miliyaridi zirenga 5 mu gihe cy’imyaka 2 zigomba kwifashishwa mu marushanwa mpuzamashuri , zizaza ziyongera kuri miliyaridi 2,5 zizagenerwa ibigo by’amashuli mu masomo ajyanye no guteza imikino muri yo. Hakorimana Christian umutoza w’ungirije w’ikipe ya basket ya IPRC Musanze akaba n’umutoza mu mashuli y’isumbuye avuga ko ibyo tubona mu mpapuro bitagakwiriye gufatwa nk’ukuri yagize ati “ ayo mafaranga ni menshi akoreshejwe neza yakora byinshi nkuko babyifuza ariko niba koko basanzwe bayasohora tukaba ntamusaruro tubona harimo ikibazo, gusa akenshi ibyanditse mu mpapuro usanga bitandukanye nukuri”

Chritian HAKORIMANA umutoza wa basketball

Yongeraho ko inzego zishinwe iperereza zakagombye kujya zireba ikoreshwa ryayo mafaranga kuko imikoreshereze yayo Itagera kuri ba nyirayo, uretse imikino mu mashuli  ibindi bikorwa nyamukuru bigaragara kuri iyi Gahunda harimo ko iyi ministeri izajya ishora miliyaridi 1,5 buri mwaka mu guhanga imirimo 600 ihoraho nidahoraho ijyanye n’ubutoza, nanone kandi iki gice kizuzuzanya nicyo iyi ministeri yise gufasha abahoze ari abakinnyi kwinjira mu mwuga w’ubutoza cyo  kizajya  gishorwamo  miliyari 4 buri mwaka  ibintu NZABAHIMANA Emmanuel umuyobozi wa IJABO RYAWE RWANDA (asosiyatiyo ishinzwe kuzamura impano z’abato mu mupira w’amaguru  ishami ryayo mu ntara y’amajyaruguru Ashyira uburengerazuba)  ahakana yivuye inyuma avuga ko bitadashoboka yagize ati “uko ni ukubeshya abanyarwanda, ubu, iyo minisiteri  yiyemeza ibyo, isanzwe ifite centre d’excellence zitorezwamo abana  1 buri ntara  uretse intara y’amajyaruguru itayifite , abatoza babo bahora barira imibereho yabo niy’abana ntibereye umwana utegurirwa  gukinira igihugu, babanje bagakemura ibibazo,  ibyo bindi bikaza nyuma…………………, ndavuga ko   ibiri mu nyandiko bitandukanye nibyo muzabona”   

Uretse ibikorwa byagaragajwe n’iyi Ministeri  ikanerekana amafaranga azashorwamo hari  bimwe mu bikorwa byagaragajwe ariko ntibigenerwe amafaranga bizatwara , birimo kugaragaza isura nziza y’Igihugu  binyuze mu mikino, kongera amasomo yigisha ibya siporo ku ndangagihe (timetable) ya buri shuli, aho igomba kuva ku masaha 2  akagera kuri 4 ndetse  no kwinjiza imikino mu mihigo y’uturere aha niho bamwe mu bakurikira imikino batemeranya niyi gahunga kuko ngo  bigoranye kuzuza ibyayivuzwemo ,MWIMANYI Emmanuel wo mu karere ka Karongi yagize “ umuntu wumvako azagaragaza isura y’igihugu  binyuze mu mikino ntacyo ashoyemo cyangwa ntiyibuke ko kongera amasaha yigisha siporo bijyana no kongera abarimu kandi bahembwa we ntabipangire bije aba atubeshya pe”  

Nubwo Bimeze bityo Muri Politike y’iterambere rya Siporo mu myaka 5 yateguwe Minisiteri y’imikino mu gihe cy’imyaka itanu barasa nkabarema agatima abatizeye ibyo bavuga kuko mu butumwa twohererejwe na Shema Maboko umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri ya siporo avuga kobazakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa ibyobiyemeje yagizeati ” ishyirwa mu bikorwa rya Politike ya Sport ntabwo ari MINISPORTS gusa ahubwo buri wese abifitemo uruhare, bivuze ngo amafaranga avugwamo agomba kuva ahantu hose hari abatera inkunga siporo (MINISPORTS, DISTRICTS, SCHOOLS, NGOs, Sponsors, etc..)”

Muri  Rusange Minisiteri y’imikino ivuga ko izakorana n’uturere, intara ,ibigo bya leta n’ibyegamiye kuri reta naza Minisiteri, ariko kandi bakazafatanya n’inzobere zirimo amafederasiyo y’imikino 20 ,n’abanyamakuru .

Eric TWAHIRWA

SPORTS