Abakinnyi n'abandi bakozi ba Musanze fc bararira ayo kwarika nyuma yo kumara amezi agera muri 2 badahabwa imishahara yabo

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Deepnews.org aravuga ko abakinnyi bafite ikibazo cy'ubukene bitewe nuko bamaze amezi abiri batabona amafaranga yabo.
bamwe mu baganiriye na Deepnews.org batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuga ko baheze mu rungabangabo batazi niba ikipe izabaha amafaranga yabo.

Baragira bati"ubu tumaze amezi 2 tudahembwa kandi dufite imiryango dutunze , ndetse nabo tubereye mu mazu barimo kutwishyuza badufashije baduhemba kuko ikipe ntacyo iratubwira kijyanye namikoro ngo tubimenye"

Umuvugizi wa Musanze fc mu kiganiro kuri telefone yavuze ko ikibazo bakizi ndetse barimo kuganira n'umuyobozi bw'Akarere ngo barebe icyo bakora.

Yagize ati"nibyo koko twakerewe guhemba abakinnyi ariko turimo kuvugana n'Akarere ngo turebe icyo gukora , nanone kandi tubarimo ukwezi kumwe n'igice ariko mu minsi mike tuzaboherereza imishahara yabo kuri konti zabo nkuko twabibamenyesheje"

Hari andi makuru avuga ko ingengo y'imari iyi kipe yagenewe yaba yarashyize nubwo bitarashyirwa ahagaragara.

Kubera Covid19 Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe ikipe Musanze FC iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo nyuma yo gutsinda imikino ibiri yakinnye yatsinze AS Muhanga 2-1 kuri stade ubworoherane , itsinda na Etincelles Fc 2-1). Ikurikiye Marines FC ifite amanota 7 mu mikino itatu imaze gukina. Musanze FC yo ifite amanota 6 mu mikino ibiri imaze gukina mu gihe igite umukino wikirarane yagombaga gukina na APR fc umukino uza gusubikwa.

post

Batangiye champiyona bagaragaza icyizere

post



Batangiye champiyona bagaragaza icyizere

post



Batangiye champiyona bagaragaza icyizere

post



Batangiye champiyona bagaragaza icyizere

post