Umuturage witwa Niyonsenga Natanael ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy'ubudehe wo mu karere ka Musanze Umurenge wa Muko akagali Ka Cyivugiza , arasaba ubufasha ngo ahabwe umurambo w'umwana we wapfuye nyuma yo gukubitwa, akabura Amafaranga yo kwishyura ibizamini byo Kwa Muganga (autopsy) ngo ahabwe umurambo,

Urupfu rwuyu Kwizera anicet wavutse 1996 rwabaye nyuma yo gukubitwa na Byiringiro alias Bob na Bagenzi be ku italiki ya 30 ukwakira 2020 , akaza gupfa kuya 1 ugushyingo 2020 ngo bamuziza ideni yari yabahaye , rikomoka ku Birayi yari yabahaye nyuma akaza kubishyuza ntibamwishyure ahubwo bakamukubita. ubwo twasangaga Niyonsenga ku Bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa 2 ugushyingo sa kumi nimwe na 55 (17h55) yadutangarije ko yimwe umurambo agasabwa ko agomba kubanza kwishyura ibihumbi mirongo itatu n'umunani, nkuko bigarazwa n'impapuro yahawe n'ibitaro bya Ruhengeri twasanze afite, by'ibizamini we avuga ko adafitiye ubushobozi kuko Ari mu cyiciro cya mbere,

Yagize ati " ndi mu cyiciro cya mbere cy'ubidehe nabuze Ayo kumutegera imodoka ngo ajye kwivuza sinabona Amafaranga yo kwishyura umurambo nkeneye ubufasha"
Gusa yashimiye ubuyobozi bw'umurenge wa Muhoza kuko ngo nyuma yo kubura amafaranga yo gutegera umurambo ngo ugere ku Bitaro bya Ruhengeri, ndetse na RIB ikamuhakanira ko nta modoka yitwaje yo gutwara Umurango ngo uyu murenge wamufashije kugeza umurambo kwa Muganga binyuze mu modoka yawo y'umutekano

Kugeza sa moya z'umugoroba uyu muturage yari yahawe nimero 3170F7C2-N yanditse kuri Kwizera Annicet, agomba kwishyuriraho Amafaranga ngo ahabwe umurambo W'umwana we.

Murumuna wa nyakwigendera witwa Nsanzimana Viateur avuga ko yoherereje ubutumwa bugufi umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage asaba ko yafashwa ngo kuko afite ikibazo gikomeye ntasubizwe , nyuma sa 16h22 yahamagaye uyu Muyobozi Amubwirako Ari Mu nama , nkuko bigarahazwa na telefoni igendanwa ya Viateur.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Karere Ka Musanze Madame Axelle Kamanzi , yadutangarije ko babirimo ngo uyu murambo uhabwe Ba nyirawo yagize ati

" Bampamagaye ndi Mu nama Nari nicaranye na DG w'ibitaro ,........... tubirimo ngo bawumuhe , nubu awushatse bawumuha"

Nubwo uyu Muyobozi avuga ibi, Sa moya n'iminota 35 abari baje gutwara uyu murambo bahakaniwe n'abashinzwe gutanga imirambo mu Bitaro bya Ruhengeli bababwira ko badashobora kuwuhabwa baterekanye inyemeza Bwishyu y'ibizamini bawukoreye.
Twagerageje Guhamagara ubuyobozi bw'ibitaro bya Ruhengeri ntibyakunda kuko nimero y'umuyobozi wabyo ntiyacagamo.

Kuri ubu amakuru avuga ko ukekwaho gukubita Nyakwigendera afungiye kuri RIB station ya Muhoza

Editor

post

Urwandiko yagombaga kwishyuriraho

post