Uwahoze ari umupolisi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uregwa kwica George Floyd, umwirabura w’Umunyamerika utari witwaje intwaro, yafunguwe arishye amafaranga y’ingwate.
Derek Chauvin yarishye ingwate ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (arenga miliyoni 970 mu mafaranga y’u Rwanda).
Yarekuwe ejo ku wa gatatu mu gitondo nkuko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.

Uwo mupolisi w’umuzungu yafashwe videwo arimo gutsikamiza ivi ku ijosi rya Bwana Floyd mu gihe kigera hafi ku minota umunani, mbere yuko apfa ku itariki ya 25 y’ukwa gatanu.
Urupfu rwa Bwana Floyd, wari ufite imyaka 46, rwateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye ku isi ndetse hasabwa ko hakorwa amavugurura mu rwego rwa polisi.

Byatijwe umurindi n’ubukangurambaga bwa ‘Black Lives Matter’, bivuze ngo ubuzima bw’abirabura bufite agaciro.Bwana Chauvin yirukanwe ku kazi ke. Ubu ategereje urubanza rwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka utaha.Aregwa ibyaha by’ubwicanyi bwo mu cyiciro cya kabiri ndetse no kwica umuntu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe – J Alexander Kueng, Thomas Lane na Tou Thao – na bo birukanwe ku kazi ndetse baregwa gufasha no kureberera ubwicanyi.Abo bahoze ari abapolisi baregwa mu rupfu rwa Bwana Floyd – rwabereye mu mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnesota – ubu bose barishye ingwate barafungurwa.Bategereje urubanza rwabo mu mwaka utaha.Kuva mu mpera y’ukwezi kwa gatanu, Chauvin yari afungiwe muri gereza irinzwe bikomeye ya Oak Park Heights yo muri leta ya Minnesota.


post